Jump to content

Umushinga wa hinga wunguke

Kubijyanye na Wikipedia

Umushinga wa Hinga wunguke watangiye imirimo yawo tariki ya 16 Mutarama 2023, ukaba uzamara imyaka itanu ukorera mu turere 13, ariko abakozi izakoresha bakazaba bakorera ku ntara bivuze ko ari intara zose ukuyemo umujyi wa Kigali.[1]

Ibice biwugize

[hindura | hindura inkomoko]

Umushinga wa Hinga wunguke uzaba ufite ibice bine uzakoreramo, igice cya mbere ni ukongera umusaruro ariko hakoresheje uburyo burambye kandi hagendewe kunyongera gaciro, ariko ntabwo tuzakora ku cyayi cyangwa se ubworozi, ahubwo ku biribwa ngandurago bizazanira umuhinzi amafaranga(Chaine Value).

Igice cya kabiri ni ukongerera ubushobozi bw’abahinzi kugira ngo bagere kuri service z’amabanki ndetse babashe kwihaza ku isoko hamwe no gukirigita ifaranga.

Igice cya gatatu kongera ubushobozi abahinzi kugira ngo bagere ku ifaranga hamwe no kurwanya imirire mibi mu ngo zabo kugira ngo bashobore kugira imirire myiza.

Igice cya kane izarebera hamwe ifatanije n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebe icyabangamira umuhinzi ku bijyanye n’amategeko cyangwa se uburyo bashobora guhukukirwa kurushaho biciye mu batanyabikorwa baba abikorera ku giti cyabo cyangwa imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahinzi ubwabo.[1][2][3]

.

  1. 1.0 1.1 https://web.archive.org/web/20230321181949/http://www.rebero.co.rw/2023/03/19/umushinga-hinga-wunguke-uzibanda-ku-bihingwa-byongera-umusaruro-ku-muturage-ni-mirire-myiza/
  2. https://rushyashya.net/abahinzi-bo-mu-turere-13-bagite-gufashwa-numushinga-hinga-wunguke-uzafasha-kwiteza-imbere-ndetse-no-kwagurirwa-isoko-ryumusaruro-wabo/
  3. https://unjobs.org/vacancies/1677934351855